Council: Urugaga.
National Pharmacy Council (NPC): Urugaga rwabahanga m’Umuhanga mu by’imiti.
Rwanda Community pharmacists Union (RCPU): Ihuriro ryabahanaga m’ubyimiti bakora muri pharmacy zidandaza (Community Pharmacy).
Pharmacist : Umuhanga mu by’imiti.
Umuhanga mu by’imiti: Umuntu wese ufite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhanga mu by’imiti wanditswe kandi wemewe.
Farumakope (Pharmacopoeia): Igitabo ngenderwaho kirimo amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe cy’ikorwa ry’umuti, cy’ibiwugize, kuwusuzuma, kuwubika no kumenya imikoreshereze yawo.
Farumasi (Pharmacy): Ahantu hose hemewe gukorerwa umwuga w’ubuhanga mu by’imiti.
Farumasiye ushinzwe farumasi (Head pharmacist): Umuntu wahawe inshingano zose zo gucunga farumasi idandaza, farumasi iranguza, uruganda rukora imiti.
Ibintu binoza kandi bisukura umubiri (Cosmetics): ibintu byose bikoreshwa hakoreshejwe gusirita (rubbing) ku mubiri, gusukaho(pouring), kwuka (steaming), gutonyangirizaho,( sprinkling) gutumuriraho(spraying) cyangwa ubundi buryo bwakoreshwa ku mubiri w’umuntu cyangwa ku kindi gice cy’umubiri mu koza no gushaka uburanga, kureshya cyangwa guhindura isura. Birimo kandi ikindi kintu cyose cyigenewe gukoreshwa nka kimwe mu bigize ibintu byisigwa, hatarimo ibikoreshwa mu gusuzuma, kuvura cyangwa gukingira indwara.
Imiti igenzurwa ku buryo bw’umwihariko (Controlled pharmaceutical products): imiti ifatwa nk’ikiyobyabwenge, inkingo, imiti ya antibiyotiki, imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, imiti ivura igituntu na malariya.
Imiti itujuje ibisabwa (Unfit pharmaceutical products): Imiti yarengeje igihe, ishobora gutera ingaruka mbi, itavura n’imiti idafite ubuziranenge buhagije n’iyo itariki yayo yo gusaza yaba itaragera.
Imiti rusange (Generic pharmaceutical products): Imiti yose itagishinganye (no more patented), yateguriwe mu ruganda kandi igacuruzwa ku izina rusange mpuzamahanga ry’umuti shingiro rikurikiwe cyangwa ridakurikiwe n’izina ry’uruganda.
Imiti yihariye (Branded pharmaceutical products): Imiti yose yakorewe mu ruganda ishinganye (patented) cyangwa idashinganye (no more patented), ifunze ku buryo bwihariye kandi ifite izina ryihariye ry’uruganda.
Umuganga (Medical practitioner): Umuntu wese wemerewe gukora ubuvuzi bw’abantu bishingiye ku mpamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubuganga.
Umuganga w’amenyo (Dentist): umuntu wese wemerewe gukora imirimo y’ubuvuzi bw’amenyo bishingiye ku mpamuyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubuvuzi bw’amenyo.
Umutekinisiye muri farumasi (Pharmacy technician): umuntu wese ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu buhanga mu by’imiti wanditswe kandi wemewe nk’umutekinisiye muri Farumasi.
umuti (pharmaceutical product): Ikintu cyose gifite ubushobozi bwo gukingira (preventing), kuvura(treating) indwara z' abantu cyangwa iz' inyamaswa, ndetse n' ikindi kintu cyose cyagenewe guhabwa umuntu cyangwa inyamaswa kugira ngo hashobore gukorwa isuzuma ry'indwara, gusana, gukosora cyangwa guhindura imikorere y'umubiri cyangwa iy'ubwenge. Bisobanuye kandi ibintu bikoreshwa mu gusukura inyubako zikorerwamo, zitegurirwamo, zibikwamo ibiribwa n’imiti, gusukura inyubako z’ibitaro, ibikoresho n’amazu y’ubworozi.
Umuti ukomoka ku bimera (Herbal medicine): Umuti wakozwe ufite ikiwuranga cyerekana ibipimo byawo ugizwe n’ikintu kimwe cyangwa byinshi bifite inkomoko y’umwimerere ituruka ku bimera.
Umuti utangwa nta rupapuro mpeshamuti (OTC: Over-the-counter pharmaceutical): Umuti wose uri ku rutonde rwashyizweho na Minisitiri ruteganya imiti itangwa hadakenewe urupapuro mpeshamuti.
Urupapuro mpesha-muti (Medical prescription): Inyandiko ya muganga, muganga w’amenyo, umuganga w’amatungo yandikira umuhanga mu by’imiti ijyanye no gutegura, gutunganya no gutanga umuti.
Reference:
- National Pharmacy Council of Rwanda. (n.d.). Home - National Pharmacy Council. National Pharmacy Council. http://www.pharmacycouncil.rw/
Post a Comment
Full Name :
Adress:
Contact :
Comment: